Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umuryango ntiwari kuzambabarira iyo mbivuga byose â Harry Â
Igikomangoma Harry avuga ko yari afite ibyajya mu "bitabo bibiri" ndetse ko mu cyo yasohoye hatarimo ibintu bimwe kuko se na mukuru we bashoboraga kutazamubabarira iyo bijya hanze. Â Â
Harry yabwiye ikinyamakuru Telegraph ko hari ibintu bimwe ântashaka gusa ko isi imenyaâ.Â
Avuga kandi ko yifuza ko abagize umuryango we basaba imbabazi umugore we Meghan. Â
Spare (imperekeza ugenekereje mu Kinyarwanda), igitabo cyasohotse muri iki cyumweru, cyahise kiba icyagurishijwe kurusha ibindi byose mu Bwongereza kivuga inkuru zâibyabaye.Â
Iki gitabo kirimo urutonde rurerure rwâibyamurakaje mu muryango wa cyami, agahinda katashize kubera urupfu rwa nyina Diana, kurwana nâibibazo byo mu mutwe, ubuzima bwa wenyine mbere yo guhura na Meghan, hamwe nâubushyamirane nâabo mu muryango we. Â
Kensington Palace na Buckingham Palace ingoro za se, Umwami Charles III, hombi bavuze ko ntacyo bazavuga ku biri muri icyo gitabo. Â
Mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru Bryony Gordon wa Telegraph - wamusanze iwe muri California ngo baganire â Harry yavuze ko adashaka âgutembagaza ubwamiâ ahubwo arimo âkugerageza kubakiza bo uwaboâ.Â
Prince Harry avuga ko hari amakuru yahaye umwanditsi yahaye akazi, JP Moehringer, kugira ngo âyumve uko byari bimezeâ ariko ko âbidashobokaâ ko yajya muri icyo gitabo. Â Â
Ati: âByashoboraga kuba ibitabo bibiri, wabivuga gutyoâ, yongeraho ko igitabo cyâibanze cyari impapuro 800, mbere yâuko bagitunganyamo icyâimpapuro 400 cyasohotse.Â
Ati: âHari nâibindi nabwiye JP, ariko nkavuga nti: âReba, ibi ndabwikubwira ngo wumve uko byari bimeze ariko ntabwo nshobora kubishyira mu gitaboâ.â Â
Harry avuga ko bitashobokaga kuvuga inkuru ye atavuze ku bantu bo mu muryango we muri cyo, âkuko bayigizemo uruhare rukomeye, kandi kuko ugomba kumenya abakirimo nâimiterere ya buri wese uri mu gitabo.â Â
Yongeraho ati: âAriko hari ibintu bimwe byabaye, cyane cyane hagati yanjye na mukuru wanjye, hamwe na hamwe hagati yanjye na data, ntashaka gusa ko isi imenya. Kuko sinibaza ko bazigera bambabarira.Â
âKandi nâubu wakwibaza no kuri bimwe nashyize hariya, nâubundi ntibazigera bambabarira. Â
âAriko uko mbibona ni; ndashaka kubababarira kuri byose mwakoze, kandi nifuza ko mwakwicarana nanjye, nyabyo, aho kuvuga ngo naravangiwe, ahubwo tukicarana tukagira ikiganiro nyacyo kuri ibi, kuko icyo nifuza ni uko bagira ibyo babazwa. Bakanasaba imbabazi umugore wanjye.âÂ
Mu bivugwa muri iki gitabo, Harry yavuze ko mukuru we William yise umugore we Meghan umuntu âugoyeâ kandi âwâimico mibiâ. Harry kandi ashinja mukuru we kumukubita.Â
Yabwiye Telegraph ko ânta rwego rudakwiye kunegurwa no kugenzurwaâ, kandi iyaba 10% byo kugenzurwa yakorewe we nâumugore we byarakorewe umuryango wa cyami ântitwari kuba muri ibi bibi aka kanyaâ. Â Â
Harry avuga ko afite inshingano imbere yâabana ba mukuru we William, âmu kumenya ko muri bariya bana batatu, nibura umwe azamera nkanjye, âimperekezaâ (spare). Kandi ibyo birababaza, binteye ubwoba.â